Nyamara muzabace umubare w’amatafari ungana n’uwo basanzwe babumba, mutagize icyo mugeruraho. Ni abanebwe! Ni na cyo gituma batera amahane bavuga ngo ‘Turashaka kujya gutura Imana yacu ibitambo!’ Abo bantu nimubicishe uburetwa, bakore badahumeka; bareke kwita ku magambo y’abanyabinyoma!»