Muri icyo gihe, Musa amaze kuba mukuru, ajya gusura bene wabo. Nuko yibonera ubwe imirimo y’agahato yari ibashikamiye, ndetse n’Umunyamisiri wakubitaga Umuhebureyi wo mu bavandimwe be. Areba hirya areba hino, maze asanze nta muntu umubona, agira wa Munyamisiri amutsinda aho, amutaba mu musenyi.