ubatoze amabwiriza n’amategeko, kandi ubamenyeshe inzira bagomba kunyuramo, hamwe n’ibyo bagomba gukora. Ahasigaye, utoranye muri rubanda rwose abantu b’inyangamugayo kandi batinya Imana, abantu b’intabera kandi batikanyiza; maze ubagire abatware bategeka abantu igihumbi, n’abatware bategeka abantu ijana, n’abatware bategeka abantu mirongo itanu, n’abatware bategeka abantu cumi.