1
Umubwiriza 2:26
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Koko rero, ushimisha Imana, imuha ubuhanga, ubumenyi n’ibyishimo; naho abanyabyaha ibagenera umurimo wo kurunda no guhunika ibizahabwa abayinyura. Ibyo na byo ni ukuruhira ubusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga.
Compare
Explore Umubwiriza 2:26
2
Umubwiriza 2:24-25
Ikibereye umuntu, ni ukurya no kunywa, akanezezwa n’umurimo akora. Kandi ibyo nasanze bitangwa n’Imana; kuko ntawashobora kurya cyangwa ngo agire ikimushimisha itabimuhaye.
Explore Umubwiriza 2:24-25
3
Umubwiriza 2:11
Ariko nasubije amaso inyuma, nitegereza ibikorwa byose nagezeho, nzirikana n’umuruho byanteye, maze ndavuga nti «Byose ni ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga; ku isi nta nyungu na busa ihaba.»
Explore Umubwiriza 2:11
4
Umubwiriza 2:10
Icyo amaso yanjye yifuzaga cyose, narakiyahaye; umutima wanjye, nta cyo nigeze nywima kiwushimisha. Koko rero, umutima wanjye wanejejwe n’ibyo nakoze byose; iyo iba ari yo ngororano yanjye mu mvune zose nagize.
Explore Umubwiriza 2:10
5
Umubwiriza 2:13
Nasanze ubuhanga ari bwo bufite akamaro kurusha ubusazi, nk’uko urumuri ruruta umwijima.
Explore Umubwiriza 2:13
6
Umubwiriza 2:14
Umunyabuhanga amenya iyo ajya, naho umusazi akagenda afuragurika; ni byo koko, nyamara bombi bazapfa rumwe.
Explore Umubwiriza 2:14
7
Umubwiriza 2:21
Kubona umuntu wakoranye ubuhanga n’ubwitonzi bikamuhira, hanyuma agasangira ibye n’undi utarigeze abivunikira, na byo ni ukuruhira ubusa.
Explore Umubwiriza 2:21