1
Ivugururamategeko 28:1
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Niwumvira koko ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, wihatira gukurikiza amategeko yose ngushyikirije uyu munsi, Uhoraho Imana yawe azagusumbisha amahanga yose ari mu gihugu
Compare
Explore Ivugururamategeko 28:1
2
Ivugururamategeko 28:2
kandi dore imigisha yose izakumanukiraho, iguhame, mu rugero uzaba wumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yawe.
Explore Ivugururamategeko 28:2
3
Ivugururamategeko 28:13
Uhoraho azagushyira mu mwanya wa mbere, ntazagushyira mu mwanya wa nyuma; uzahora ujya ejuru nta gusubira hasi, kubera ko uzaba wumviye amategeko y’Uhoraho Imana yawe ngushyikirije uyu munsi kugira ngo uyiteho kandi uyakurikize
Explore Ivugururamategeko 28:13
4
Ivugururamategeko 28:12
Uhoraho azagukingurira ibigega bitangaje by’amazi yo mu ijuru rye, maze agushirize imvura igihe cyayo mu gihugu cyawe, ahe umugisha imirimo y’amaboko yawe. Uzajya uguriza amahanga menshi, ariko wowe ntuzakenera kuguza.
Explore Ivugururamategeko 28:12
5
Ivugururamategeko 28:7
Abanzi nibahagurukira kugutera, Uhoraho azatuma batsindirwa imbere yawe; bazaza inzira imwe baguteye, baguhunge baciye inzira ndwi zinyuranye.
Explore Ivugururamategeko 28:7
6
Ivugururamategeko 28:8
Uhoraho azategeka ko umugisha ukubaho, ari mu bigega byawe, ari no mu byo ukora byose, kandi azaguhera umugisha mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.
Explore Ivugururamategeko 28:8
7
Ivugururamategeko 28:6
Uzagira umugisha igihe ugenda n’igihe ugaruka.
Explore Ivugururamategeko 28:6
8
Ivugururamategeko 28:3
Uzagirira umugisha mu mugi, uzagirira umugisha no mu gasozi.
Explore Ivugururamategeko 28:3
9
Ivugururamategeko 28:4
Umugisha uzaze ku bana bawe, ku myaka yo mu mirima yawe, ku matungo yawe, ku nka zawe zihaka no ku ntama zawe zonsa.
Explore Ivugururamategeko 28:4
10
Ivugururamategeko 28:9
Uhoraho azakugira umuryango umweguriwe, nk’uko yabikurahiye, mu rugero uzaba witaye ku mategeko y’Uhoraho Imana yawe, maze ukagenda mu nzira akuyobora.
Explore Ivugururamategeko 28:9
11
Ivugururamategeko 28:5
Umugisha uzaza mu kigega cyawe no mu nkono uvugiramo umutsima.
Explore Ivugururamategeko 28:5
12
Ivugururamategeko 28:11
Uhoraho azaguha guhirwa, akugwirize abana, amatungo n’imyaka mu mirima, mu gihugu Uhoraho yarahiye abasokuruza bawe yuko azakiguha.
Explore Ivugururamategeko 28:11
13
Ivugururamategeko 28:10
Amahanga yose ari ku isi azabona yuko witirirwa izina ry’Uhoraho, maze agutinye.
Explore Ivugururamategeko 28:10
14
Ivugururamategeko 28:14
bityo ukirinda gutanira iburyo cyangwa ibumoso bw’inzira zose ngutegetse uyu munsi, kandi ntiwigere wohoka inyuma y’imana zindi kugira ngo uzikorere.
Explore Ivugururamategeko 28:14
15
Ivugururamategeko 28:15
Ariko nutumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ngo wihatire gukurikiza amategeko ye yose n’amabwiriza ngushyikirije uyu munsi, dore imivumo yose izakuzaho, ikaguhama
Explore Ivugururamategeko 28:15
Home
Bible
Plans
Videos