Aya mategeko yose mbahaye, murihatire kuyakurikiza; ntuzagire icyo wongeraho cyangwa icyo ugabanyaho.
Nihagira umuhanuzi cyangwa umubonekerwa waduka muri mwe n’aho yaguhanurira ikimenyetso cyangwa igitangaza kizaba, maze icyo kimenyetso cyangwa icyo gitangaza yari yakubwiye kikaba koko– nuko akakoshya agira ati «Reka tuyoboke imana zindi, tuzisenge», imana utigeze umenya