Nimugira umwete wo kumvira koko amategeko yanjye, ayo nguhaye none, mukabigira mukunda Uhoraho Imana yanyu, munamukorera n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose, mu gihe gikwiye nzavubira ubutaka bwanyu imvura bukeneye, ari iy’umuhindo ari n’iy’urugaryi, muzasarure imyaka yanyu y’impeke na divayi nshya, n’amavuta y’imizeti