Fesito amara iwabo iminsi itarenze umunani cyangwa icumi, asubira i Kayizareya. Bukeye ajya mu rukiko, maze ategeka ko bazana Pawulo. Bamugejeje aho, Abayahudi bamanutse i Yeruzalemu baramukikiza, batangira kumurega byinshi kandi bikomeye, badashobora no kubonera gihamya.