1
Abanyatesaloniki, iya 2 2:3
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Rwose ntihazagire ubabeshya na busa, kuko ibyo bitazaba hatabanje kuza igihe cy’ubuhakanyi, kandi hatabanje kwigaragaza Umuntu w’Umugomeramana, Umwana woramye
Compare
Explore Abanyatesaloniki, iya 2 2:3
2
Abanyatesaloniki, iya 2 2:13
Twebweho rero, tugomba guhora dushimira Imana kubera mwebwe, bavandimwe mukunzwe na Nyagasani, kuko Imana yabatoye kuva mu ntangiriro, kugira ngo murokorwe mubikesha Roho ubatagatifuza, mubikesha kandi no kwemera ukuri.
Explore Abanyatesaloniki, iya 2 2:13
3
Abanyatesaloniki, iya 2 2:4
wa Mwanzi uzishyira hejuru y’icyitwa Imana cyose, no hejuru y’ibindi byose bikwiye gusengwa, akageza n’aho ubwe yicara mu Ngoro y’Imana, maze agatangaza ko ubwe ari Imana.
Explore Abanyatesaloniki, iya 2 2:4
4
Abanyatesaloniki, iya 2 2:16-17
Umwami wacu Yezu Kristu ubwe, hamwe n’Imana Umubyeyi wacu wadukunze, maze ku neza ye akaduha kwizera ihumure ritazashira, bo nyine nibabahumurize kandi babahe gukomera mu byiza byose mukora cyangwa muvuga.
Explore Abanyatesaloniki, iya 2 2:16-17
5
Abanyatesaloniki, iya 2 2:11
Ni yo mpamvu Imana ibareka bagaterwa n’ubuyobe bubarindagiza, bakemera ibinyoma
Explore Abanyatesaloniki, iya 2 2:11
6
Abanyatesaloniki, iya 2 2:9-10
Naho amaza y’Umugomeramana yo azarangwa n’imigirire ikomoka kuri Sekibi, agaragarire mu bushobozi buhambaye, no mu bimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma biteye kwinshi, kimwe no mu bishuko byose by’ubugizi bwa nabi, bizitabirwa n’abagenewe korama bazize ko batakunze ukuri kugenewe kubarokora.
Explore Abanyatesaloniki, iya 2 2:9-10
7
Abanyatesaloniki, iya 2 2:7
Ni koko, Ubugomeramana bw’urujijo bwatangiye guca ibintu mu cyayenge; igisigaye gusa ni ukwigizayo ubuzitiye ubu ngubu.
Explore Abanyatesaloniki, iya 2 2:7
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos