1
Icya kabiri cy'Abami 6:17
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Elisha asenga, agira ati «Uhoraho, muhumure amaso arebe!» Uhoraho ahumura amaso y’uwo mugaragu, arareba abona umusozi wuzuye amafarasi n’amagare by’umuriro, bikikije Elisha!
Compare
Explore Icya kabiri cy'Abami 6:17
2
Icya kabiri cy'Abami 6:16
Aramusubiza ati «Witinya, ingabo zacu ziruta ubwinshi izabo.»
Explore Icya kabiri cy'Abami 6:16
3
Icya kabiri cy'Abami 6:15
Umugaragu w’umuntu w’Imana azinduka kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo z’abasirikare, n’amafarasi, n’amagare bigose umugi. Abwira Elisha, ati «Shobuja, turabigenza dute?»
Explore Icya kabiri cy'Abami 6:15
4
Icya kabiri cy'Abami 6:18
Ingabo z’Abaramu zisanga Elisha; na we asaba Uhoraho muri aya magambo: «Huma amaso ya ziriya ngabo!» Uhoraho azihuma amaso nk’uko Elisha yabisabye.
Explore Icya kabiri cy'Abami 6:18
5
Icya kabiri cy'Abami 6:6
Umuntu w’Imana aramubaza ati «Iguye he?» Arahamwereka. Elisha atema agashami ku giti, akajugunya mu mazi, ishoka irareremba.
Explore Icya kabiri cy'Abami 6:6
6
Icya kabiri cy'Abami 6:5
Mu gihe umwe muri bo agitema igiti cye, ishoka irakuka igwa mu mazi. Atera hejuru ataka, ati «Ayiwe, shobuja, ko iriya shoka yari intirano!»
Explore Icya kabiri cy'Abami 6:5
7
Icya kabiri cy'Abami 6:7
Elisha aramubwira ati «Yikurure uyizane!» Umugabo arambura ukuboko, arayisingira.
Explore Icya kabiri cy'Abami 6:7
Home
Bible
Plans
Videos