1
Timote, iya 1 3:16
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Rwose, nta watinya kubivuga, iyobera ry’ubusabaniramana rirakomeye: Kristu yigaragarije muri kameremuntu, aba intungane ku bwa Roho, arangamirwa n’abamalayika, yamamazwa mu banyamahanga, yemerwa ku isi hose, ajyanwa mu ikuzo.
Compare
Explore Timote, iya 1 3:16
2
Timote, iya 1 3:2
Ariko rero, umwepiskopi agomba kuba ari umuntu w’inyangamugayo, washyingiwe rimwe risa, ntagire inda nini, agacisha make, akagira ubupfura, akamenya kwakira neza abamugana, kandi akaba ashoboye ibyo kwigisha
Explore Timote, iya 1 3:2
3
Timote, iya 1 3:4
Akamenya kugenga urugo rwe no gutoza abana be kumvira; ibyo byose bigakorwa mu bwiyubahe.
Explore Timote, iya 1 3:4
4
Timote, iya 1 3:12-13
Abadiyakoni bagomba kuba barashyingiwe rimwe risa, bakanamenya gutegeka neza abana babo n’ingo zabo bwite. Koko rero, abatunganya neza imirimo bashinzwe, bibahesha umwanya w’icyubahiro, bakanabikesha gushira amanga mu kwemera bafitiye Kristu Yezu.
Explore Timote, iya 1 3:12-13
Home
Bible
Plans
Videos