Bukeye, Yonatani mwene Sawuli, arahaguruka ajya kureba Dawudi i Horesha. Aramukomeza mu izina ry’Imana. Aramubwira ati «Humura! Ikiganza cya data Sawuli ntigiteze kugushyikira. Ni wowe uzategeka Israheli, naho jyewe nkazakungiriza, ndetse na data Sawuli arabizi neza.»