1
Petero, iya 1 2:9
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza
Compare
Explore Petero, iya 1 2:9
2
Petero, iya 1 2:24-25
We wajyanye ibyaha byacu mu mubiri we bwite ku musaraba, kugira ngo nitumara gupfa ku byaha, tubeho mu butungane. Ni We nyir’ibikomere byabakijije. Koko rero, mwari mumeze nk’intama zatatanye, none ubu ngubu mwagarukiye umushumba n’umurinzi wanyu.
Explore Petero, iya 1 2:24-25
3
Petero, iya 1 2:10
mwebwe abatari umuryango w’Imana kuva kera, ubu ngubu noneho mukaba mwarabaye umuryango wayo, mwebwe mutari abo kugirirwa imbabazi, ubu ngubu noneho mukaba mwarazigiriwe.
Explore Petero, iya 1 2:10
4
Petero, iya 1 2:2
Mbese kimwe n’abana bakimara kuvuka, nimurarikire amata meza y’ijambo ry’Imana, kugira ngo igihe muryakira, mutere imbere mu gucungurwa kwanyu
Explore Petero, iya 1 2:2
5
Petero, iya 1 2:11-12
Nkoramutima zanjye, mwebwe muri nk’abagenzi n’abanyamahanga, ndabasaba ngo mwirinde irari ry’umubiri rirwanya umutimanama. Nimugire imyifatire myiza imbere y’abatemera Imana nyakuri, kugira ngo n’ubwo babasebya nk’aho muri abagiranabi, bazamurikirwe n’ibikorwa byanyu, maze basingize Imana ku munsi izaziraho.
Explore Petero, iya 1 2:11-12
6
Petero, iya 1 2:5
bityo namwe mube nk’amabuye mazima, mwubakwemo ingoro ndengakamere, kugira ngo mube imbaga ntagatifu y’abaherezabitambo, mwitureho ibitambo ndengakamere bishimisha Imana ku bwa Yezu Kristu.
Explore Petero, iya 1 2:5
7
Petero, iya 1 2:1
Nuko rero nimwitandukanye n’icyitwa ubugome n’ubuhendanyi bwose, icyitwa uburyarya, ishyari n’ubuzimuzi cyose.
Explore Petero, iya 1 2:1
8
Petero, iya 1 2:4
Nimwegere Nyagasani, ibuye nyabuzima ryajugunywe n’abantu, nyamara ari indobanure kandi rifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana
Explore Petero, iya 1 2:4
9
Petero, iya 1 2:16
Nimubeho nk’abantu bigenga, ariko ntimukoreshe ubwo bwigenge muhishira ubugome bwanyu, ahubwo mubeho nk’abagaragu b’Imana.
Explore Petero, iya 1 2:16
10
Petero, iya 1 2:15
kuko icyo Imana ishaka ari uko mwacubya ubujiji bw’abantu b’ibiburabwenge, kubera ibikorwa byanyu byiza.
Explore Petero, iya 1 2:15
Home
Bible
Plans
Videos