1
Icya mbere cy'Abami 3:9
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Ha rero umugaragu wawe umutima ushishoza kugira ngo ategeke umuryango wawe, asobanure ikibi n’icyiza; ubundi se koko ni nde washobora gutegeka umuryango wawe ukomeye bene aka kageni?»
Compare
Explore Icya mbere cy'Abami 3:9
2
Icya mbere cy'Abami 3:12
ngiye kugukorera ibihuje n’amagambo yawe: nguhaye umutima w’ubwitonzi n’ubuhanga ku buryo uzasumba uwakubanjirije wese, n’uzagukurikira wese.
Explore Icya mbere cy'Abami 3:12
3
Icya mbere cy'Abami 3:11
Imana iramubwira iti «Kubera ko usabye ibyo, ukaba utisabiye ubugingo burambye, ntube wisabiye ubukungu, kandi ukaba utasabye ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukaba wisabiye gusobanukirwa kugira ngo utegekane ubutungane
Explore Icya mbere cy'Abami 3:11
4
Icya mbere cy'Abami 3:13
Ndetse n’ibyo utasabye ndabiguhaye: ari ubukungu, ari ikuzo, ku buryo nta n’umwe mu bami uzamera nkawe mu gihe cyose uzaba ukiriho.
Explore Icya mbere cy'Abami 3:13
5
Icya mbere cy'Abami 3:14
Nugendera mu nzira zanjye, ukitondera amateka n’amategeko yanjye, nk’uko so Dawudi yabigenje, nzaguha kuramba.»
Explore Icya mbere cy'Abami 3:14
6
Icya mbere cy'Abami 3:5
Ari aho i Gibewoni, Uhoraho amubonekera nijoro mu nzozi, nuko Imana iramubwira iti «Saba! Urumva naguha iki?»
Explore Icya mbere cy'Abami 3:5
7
Icya mbere cy'Abami 3:7
None rero, Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wahaye umugaragu wawe kwima ingoma mu mwanya wa data Dawudi, jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka.
Explore Icya mbere cy'Abami 3:7
8
Icya mbere cy'Abami 3:10
Icyo Salomoni asabye gishimisha Uhoraho.
Explore Icya mbere cy'Abami 3:10
9
Icya mbere cy'Abami 3:6
Salomoni arasubiza ati «Wagaragarije umugaragu wawe data Dawudi ubudahemuka bukomeye, kuko yagendaga imbere yawe yubahiriza amategeko, akakugirira ubutabera n’ubutungane bw’umutima. Na n’ubu uracyamukomereza ubwo budahemuka, kuko n’umwana we wamwicaje ku ntebe y’ubwami.
Explore Icya mbere cy'Abami 3:6
10
Icya mbere cy'Abami 3:8
Umugaragu wawe ari hagati mu muryango witoranyirije, umuryango munini udashobora kubarwa cyangwa kubarurwa, kubera ubwinshi bw’abawugize.
Explore Icya mbere cy'Abami 3:8
Home
Bible
Plans
Videos