1
Icya mbere cy'Abami 19:12
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Nyuma y’umutingito w’isi haza umuriro, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. Noneho nyuma y’umuriro, haza akayaga gahuhera.
Compare
Explore Icya mbere cy'Abami 19:12
2
Icya mbere cy'Abami 19:4
We agenda urugendo rw’umunsi umwe mu butayu. Ahageze yicara mu nsi y’igiti cyari cyonyine. Yisabira gupfa, agira ati «Nta cyo ngishoboye. None Uhoraho, akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokuruza banjye.»
Explore Icya mbere cy'Abami 19:4
3
Icya mbere cy'Abami 19:11
Uhoraho aravuga ati «Sohoka maze uhagarare ku musozi imbere y’Uhoraho; dore Uhoraho araje.» Ako kanya, haza inkubi y’umuyaga usatagura imisozi kandi umenagura amabuye imbere y’Uhoraho, ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y’umuyaga haba umutingito w’isi, ariko Uhoraho ntiyari awurimo.
Explore Icya mbere cy'Abami 19:11
4
Icya mbere cy'Abami 19:13
Eliya akumvise, yipfuka igishura cye mu maso, maze arasohoka ahagarara ku muryango w’ubuvumo. Ijwi riramubaza riti «Eliya, urakora iki hano?»
Explore Icya mbere cy'Abami 19:13
5
Icya mbere cy'Abami 19:9
Ahageze, yinjira mu buvumo araharara. Ijwi ry’Uhoraho rirambwira riti «Eliya, urakora iki hano?»
Explore Icya mbere cy'Abami 19:9
6
Icya mbere cy'Abami 19:8
Eliya arahaguruka, ararya kandi aranywa, hanyuma amaze kumva ahembutse, agenda iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine kugera i Horebu, umusozi w’Imana.
Explore Icya mbere cy'Abami 19:8
7
Icya mbere cy'Abami 19:5
Nuko aryama mu nsi y’icyo giti cyari cyonyine, arasinzira. Umumalayika araza amukoraho, amubwira ati «Byuka urye!»
Explore Icya mbere cy'Abami 19:5
8
Icya mbere cy'Abami 19:7
Umumalayika w’Uhoraho aragaruka, amukoraho maze aramubwira ati «Byuka urye kuko ugifite urugendo rurerure.»
Explore Icya mbere cy'Abami 19:7
9
Icya mbere cy'Abami 19:10
Eliya arasubiza ati «Nagize ishyaka ryo guharanira Uhoraho, Umugaba w’ingabo, kuko Abayisraheli baciye ku Isezerano ryawe, basenya intambiro zawe kandi bicisha inkota abahanuzi bawe; ni jye jyenyine usigaye, none barangenza ngo banyice.»
Explore Icya mbere cy'Abami 19:10
10
Icya mbere cy'Abami 19:6
Aritegereza, abona ku musego we umugati wavumbitswe mu mabuye ashyushye n’akabindi k’amazi; ararya, aranywa, hanyuma arongera araryama.
Explore Icya mbere cy'Abami 19:6
11
Icya mbere cy'Abami 19:2
Yezabeli yohereza intumwa kuri Eliya ngo imubwire iti «Niba ejo kuri iyi saha ntagukoreye ibyo wabakoreye, imana zizangire uko zishatse kose!»
Explore Icya mbere cy'Abami 19:2
12
Icya mbere cy'Abami 19:18
Ariko nzasiga muri Israheli abantu ibihumbi birindwi batapfukamiye Behali, ntibanamuramye.»
Explore Icya mbere cy'Abami 19:18
13
Icya mbere cy'Abami 19:19
Eliya ava aho ngaho aragenda, asanga Elisha mwene Shafati ahinga. Yahingaga umurima we ari kumwe n’abagaragu be; buri wese uko bari cumi na babiri ahingisha ibimasa bibiri, ari we ubwe uyoboye bibiri by’inyuma. Eliya amunyura iruhande, maze amujugunyira igishura cye.
Explore Icya mbere cy'Abami 19:19
14
Icya mbere cy'Abami 19:21
Elisha amusezeraho, maze afata bya bimasa bye bibiri, arabibaga abituraho ibitambo, naho ibihingisho by’ibiti byari bibishumitseho abitekesha inyama zabyo, maze agaburira abantu be. Hanyuma arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera.
Explore Icya mbere cy'Abami 19:21
15
Icya mbere cy'Abami 19:20
Elisha asiga ibimasa bye aho, yiruka kuri Eliya, aramubwira ati «Nyemerera njye gusezera kuri data na mama, mbone ubugukurikira.» Eliya aramubwira, ati «Genda! Subirayo! Hari icyo nagutwaye se?»
Explore Icya mbere cy'Abami 19:20