Bavugaga cyane baranguruye ijwi, bati: “Databuja, wowe Muziranenge, wowe Munyakuri, uzageza ryari ko watinze gucira urubanza abatuye isi, no guhōrera amaraso yacu bamennye?” Nuko buri wese ahabwa ikanzu yera, kandi barabwirwa ngo bagende baruhuke ikindi gihe gito, kugeza ubwo umubare w'abagaragu bagenzi babo n'abavandimwe babo uzaba ushyitse, ari bo bagombaga kuzicwa kimwe na bo.