1
Ibyahishuwe 3:20
Bibiliya Ijambo ry'imana
Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, unyumva wese agakingura nzinjira iwe nsangire na we, na we kandi asangire nanjye.
Compare
Explore Ibyahishuwe 3:20
2
Ibyahishuwe 3:15-16
Nzi ibyo ukora. Ntukonje kandi ntushyushye. Ubonye iyaba wari ukonje cyangwa ngo ube ushyushye! None rero ubwo uri akazuyazi ukaba udakonje ntunashyuhe, ngiye kukuruka!
Explore Ibyahishuwe 3:15-16
3
Ibyahishuwe 3:19
Abo nkunda bose ndabacyaha nkabacishaho umunyafu. Nuko rero gira umwete wihane.
Explore Ibyahishuwe 3:19
4
Ibyahishuwe 3:8
Nzi ibyo ukora. Nubwo ufite intege nke nzi ko wakurikije ibyo nigishije, kandi ko utigeze unyihakana. Nuko rero ngukinguriye irembo ngo ngutume, nta muntu n'umwe ubasha kugukoma imbere.
Explore Ibyahishuwe 3:8
5
Ibyahishuwe 3:21
Utsinda nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye ya cyami, nk'uko nanjye natsinze nkicarana na Data ku ntebe ye ya cyami.
Explore Ibyahishuwe 3:21
6
Ibyahishuwe 3:17
Uravuga uti: “Ndi umukire ndakungahaye, nta cyo nkennye na busa.” Nyamara ntuzi ukuntu uri umutindi wo kubabarirwa, ntugira shinge na rugero, uri impumyi kandi wambaye ubusa.
Explore Ibyahishuwe 3:17
7
Ibyahishuwe 3:10
Ubwo wakurikije ibyo nigishije ukanāmbaho, nanjye nzakurinda mu bihe by'amakuba agiye kuzakwira isi yose ngo agerageze abayituye.
Explore Ibyahishuwe 3:10
8
Ibyahishuwe 3:11
Ngiye kuza bidatinze, komeza ibyo ufite rero kugira ngo hatagira ugutwara ikamba wagenewe.
Explore Ibyahishuwe 3:11
9
Ibyahishuwe 3:2
Kanguka ukomeze ibyo usigaranye na byo byenda gupfa. Ni koko nasanze ibikorwa byawe imbere y'Imana bituzuye.
Explore Ibyahishuwe 3:2
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos