1
Mariko 2:17
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Yezu abyumvise arababwira ati: “Abazima si bo bakenera umuvuzi, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera. Sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo naje guhamagara abanyabyaha.”
Compare
Explore Mariko 2:17
2
Mariko 2:5
Yezu abonye ukwizera kwabo abwira uwo murwayi ati: “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”
Explore Mariko 2:5
3
Mariko 2:27
Yezu arababwira ati: “Isabato yabereyeho abantu, abantu si bo babereyeho isabato.
Explore Mariko 2:27
4
Mariko 2:4
Basanga badashoboye kumugeza aho Yezu ari kuko hari abantu benshi. Nuko basambura igisenge cy'inzu aharinganiye n'aho Yezu yari ari, maze mu cyuho baciye bamanuriramo ingobyi uwo muntu umugaye yari ahetswemo.
Explore Mariko 2:4
5
Mariko 2:10-11
Nyamara ndagira ngo mumenye ko ku isi Umwana w'umuntu afite ubushobozi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira uwo muntu umugaye ati: “Ndagutegetse, byuka ufate ingobyi yawe witahire.”
Explore Mariko 2:10-11
6
Mariko 2:9
Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira uyu muntu umugaye ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ngo ‘Byuka ufate ingobyi yawe ugende?’
Explore Mariko 2:9
7
Mariko 2:12
Ako kanya arabyuka afata ingobyi ye, asohoka abantu bose bamureba ku buryo bose batangaye cyane, basingiza Imana bati: “Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk'ibi!”
Explore Mariko 2:12