1
Malaki 3:10
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Ngaho nimuzane kimwe cya cumi gishyitse, mugishyire mu bubiko bw'Ingoro yanjye kugira ngo ibemo ibyokurya. Ngaho nimubikore murebe ko ntazagomorora imigomero y'ijuru, nkabasenderezaho imigisha myinshi cyane.
Compare
Explore Malaki 3:10
2
Malaki 3:11-12
Nzabuza inzige kwangiza imyaka yanyu, kandi imizabibu yanyu ntizongera kurumba. Amahanga yose azabita abanyehirwe, kuko igihugu cyanyu kizaba kiguwe neza rwose.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
Explore Malaki 3:11-12
3
Malaki 3:17-18
Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Bazaba abanjye bwite ku munsi ntegura. Nzabagirira impuhwe nk'uko umubyeyi azigirira umwana we umukorera. Bityo muzongera mumenye itandukaniro riri hagati y'intungane n'abagome, n'iriri hagati y'abankorera n'abatankorera.”
Explore Malaki 3:17-18
4
Malaki 3:1
Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Dore ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Bidatinze Nyagasani mushaka azasesekara mu Ngoro ye, kandi intumwa mwifuza ngiyo iraje, ibazaniye Isezerano.”
Explore Malaki 3:1
Home
Bible
Plans
Videos