1
Yakobo 4:7
Bibiliya Ijambo ry'imana
Nuko rero nimwemere kugengwa n'Imana, ariko murwanye Satani na we azabahunga.
Compare
Explore Yakobo 4:7
2
Yakobo 4:8
Nimwegere Imana na yo izabegera. Mwa banyabyaha mwe, nimukarabe, namwe abafata impu zombi, nimuhumanure imitima yanyu.
Explore Yakobo 4:8
3
Yakobo 4:10
Mwicishe bugufi imbere ya Nyagasani na we azabakuza.
Explore Yakobo 4:10
4
Yakobo 4:6
Nyamara kandi ubuntu Imana igira burahebuje, nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Imana irwanya abirasi, ariko abicisha bugufi ibagirira ubuntu.”
Explore Yakobo 4:6
5
Yakobo 4:17
Nuko rero umuntu uzi gukora icyiza ntagikore aba akoze icyaha.
Explore Yakobo 4:17
6
Yakobo 4:3
N'iyo musabye ntimuhabwa kuko musaba nabi, mushaka ibyo gutagaguza mu byo murarikiye.
Explore Yakobo 4:3
7
Yakobo 4:4
Mwa basambanyi mwe, mbese ntimuzi ko ukunda iby'isi aba ari umwanzi w'Imana? Nuko rero umuntu wese uhitamo gukunda iby'isi aba yigize umwanzi w'Imana.
Explore Yakobo 4:4
8
Yakobo 4:14
Mwebwe habe ngo muzi n'uko muzaba mumeze ejo! Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Mumeze nk'igihu kiboneka akanya gato kikaba kirayoyotse.
Explore Yakobo 4:14
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos