1
Ezayi 9:6
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Azāgura ubutegetsi bwe n'amahoro iteka ryose, azicara ku ntebe ya Dawidi yime ingoma ye. Azashingira ububasha bwe ku butabera n'ubutungane, azabushyigikira guhera ubu kuzageza iteka ryose, Uhoraho Nyiringabo azabisohozanya umwete.
Compare
Explore Ezayi 9:6
2
Ezayi 9:2
Uhoraho warabagwije ubongerera umunezero, bishimiye imbere yawe nk'abamaze gusarura byinshi, barishimye nk'abagabana iminyago.
Explore Ezayi 9:2
3
Ezayi 9:7
Nyagasani aciriye urubanza Yakobo, aciriye urubanza Abisiraheli.
Explore Ezayi 9:7
4
Ezayi 9:5
Koko rero umwana yatuvukiye, twahawe umwana w'umuhungu. Azaba umutegetsi wacu, azitwa Umujyanama utangaje. Azitwa Imana Nyirububasha, azitwa Data igihe cyose, azitwa Umwami w'amahoro.
Explore Ezayi 9:5
5
Ezayi 9:1
Abantu bāri mu mwijima bigunze, babonye umucyo mwinshi. Abāri mu gihugu cyugarijwe n'urupfu, urumuri rwarabamurikiye.
Explore Ezayi 9:1
6
Ezayi 9:3
Koko rero, umuzigo bamuhekeshaga, inkoni bamuhozaga ku mugongo, ikiboko cy'abamukandamizaga, byose warabimenaguye, wabigenje nk'uko wagenje Abamidiyani cya gihe.
Explore Ezayi 9:3
7
Ezayi 9:4
Inkweto zose z'abasirikari zateraga ubwoba, igishura cyose cyazirinzwe mu maraso, ibyo byose bizatwikwa bikongoke.
Explore Ezayi 9:4