1
Ezayi 62:4
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Ntuzongera kwitwa intabwa, igihugu cyawe ntikizongera kwitwa ikidaturwa, ahubwo uzitwa inkundwakazi n'igihugu cyawe cyitwe umugeni. Koko Uhoraho azagukunda, azakunda igihugu cyawe nk'uko umugabo akunda umugore.
Compare
Explore Ezayi 62:4
2
Ezayi 62:6-7
Yeruzalemu we, nashyize abarinzi ku nkuta zawe, ntibazigera baceceka ku manywa na nijoro. Namwe abambaza Uhoraho ntimugatuze, ntimugatume aruhuka kugeza ubwo azazahura Yeruzalemu, ntimugatume aruhuka kugeza ubwo azayigira igisingizo ku isi.
Explore Ezayi 62:6-7
3
Ezayi 62:3
Uzaba nk'ikamba rirabagirana mu kiganza cy'Uhoraho, uzaba nk'ikamba ry'ubwami mu ntoki z'Imana yawe.
Explore Ezayi 62:3
4
Ezayi 62:5
Uko umusore ashyingirwa umwari, ni na ko abaturage bawe bazakubenguka. Uko umukwe yishimira umugeni we, ni na ko Imana izakwishimira.
Explore Ezayi 62:5