Kuva mu ntangiriro navuze ibizaba,
kuva kera kose navuze ibitarakorwa.
Naravuze nti: “Umugambi wanjye nzawusohoza,
ibyo nshaka byose nzabikora.”
Ndahamagaza igisiga kive iburasirazuba,
ni cyo muntu uvuye mu gihugu cya kure,
ni we uzasohoza umugambi wanjye.
Ibyo navuze ni byo bizakorwa,
ibyo nagambiriye ni byo nzakora.