1
Ezayi 43:19
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Dore ngiye gukora igikorwa gishya, ndetse ngiki ndagikozaho urutoki. None se ntimukibona? Ndahanga inzira mu butayu, nzavubura inzūzi ahari agasi.
Compare
Explore Ezayi 43:19
2
Ezayi 43:2
Nimunyura mu mazi nzaba ndi kumwe namwe, nimunyura mu nzūzi ntimuzarohama, nimuca mu muriro ntimuzashya, ibirimi by'umuriro ntibizabatwika.
Explore Ezayi 43:2
3
Ezayi 43:18
“Ntimugakomeze kwihambira ku byabaye kera, ntimugahihibikanywe n'ibyahise.
Explore Ezayi 43:18
4
Ezayi 43:1
Mwebwe abakomoka kuri Yakobo nimwumve Uhoraho wabaremye, mwa Bisiraheli mwe, uwababeshejeho aravuga ati: “Mwigira ubwoba ni jye wabacunguye, ni jye wabahamagaye muri abanjye.
Explore Ezayi 43:1
5
Ezayi 43:4
Ibyo nabitewe n'agaciro mufite, murubashywe kandi ndabakunda. Bityo ntanze abantu ho ingurane yanyu, ntanze amahanga ho ingwate y'ubuzima bwanyu.
Explore Ezayi 43:4
6
Ezayi 43:3
Koko jyewe Uhoraho ndi Imana yanyu, jyewe Umuziranenge wa Isiraheli ndi Umukiza wanyu. Natanze Misiri ho incungu yanyu, natanze Kushi na Seba ho ingurane yanyu.
Explore Ezayi 43:3
7
Ezayi 43:5
Mwigira ubwoba ndi kumwe namwe, nzatarurukanya Abisiraheli bava iburasirazuba, nzabakoranya bava iburengerazuba.
Explore Ezayi 43:5
8
Ezayi 43:25
Nyamara jyewe niyemeje kubababarira ibicumuro byanyu, sinzongera kwibuka ibyaha byanyu.
Explore Ezayi 43:25
9
Ezayi 43:10
Uhoraho arabwira Abisiraheli ati: “Muri abagabo bo guhamya ibyanjye, abagaragu banjye ni mwebwe nihitiyemo, nari ngamije ko mumenya mukanyemera, bityo mugasobanukirwa uwo ndi we. Nta yindi mana yigeze ibaho, nta n'indi izigera ibaho.
Explore Ezayi 43:10
10
Ezayi 43:11
Koko ni jyewe Uhoraho, nta wundi Mukiza utari jye.
Explore Ezayi 43:11
11
Ezayi 43:13
Nzahora ndi Imana yanyu, icyo niyemeje nta wubasha kukimbuza. Ibikorwa byanjye ni nde uzabasha kubitambamira?”
Explore Ezayi 43:13
12
Ezayi 43:20-21
Inyamaswa zizanyubaha, za nyiramuhari na za mbuni zizampa ikuzo. Koko nzatobora amasōko mu butayu, nzavubura inzūzi ahari agasi, bityo abo nitoranyirije nzabaha amazi yo kunywa. Abo bantu nabaremeye kumpesha ikuzo.”
Explore Ezayi 43:20-21
13
Ezayi 43:6-7
Nzabwira amahanga yo mu majyaruguru nti: ‘Nimubampe’, nzabwira ayo mu majyepfo nti: ‘Mwibanyima’. Nimureke abahungu n'abakobwa banjye batahuke, batahuke bavuye mu bihugu bya kure no ku mpera z'isi. Abo bose bitirirwa izina ryanjye, narabaremye kugira ngo bampesha ikuzo.”
Explore Ezayi 43:6-7
14
Ezayi 43:16-17
Uhoraho wahanze inzira mu nyanja, yaciye akayira mu mazi magari, yimiriye amagare y'intambara n'amafarasi, yakumiriye ingabo n'abantu b'intwari, baguye ubutazegura umutwe, bahwekereye nk'itara hanyuma barazima. Uhoraho aravuga ati
Explore Ezayi 43:16-17
15
Ezayi 43:15
Jyewe Uhoraho wahanze Isiraheli, ndi Umuziranenge wanyu n'umwami wanyu.”
Explore Ezayi 43:15