1
Ezayi 38:5
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
“Genda ubwire Hezekiya uti: ‘Jyewe Uhoraho Imana ya sokuruza Dawidi, numvise isengesho ryawe kandi nabonye amarira yawe. Ubuzima bwawe mbwongereyeho imyaka cumi n'itanu.
Compare
Explore Ezayi 38:5
2
Ezayi 38:3
“Uhoraho, ibuka uko nagukoreye n'umurava mbikuye ku mutima. Ntabwo nahwemye gukora ibikunogeye.” Hezekiya araturika ararira.
Explore Ezayi 38:3
3
Ezayi 38:17
Koko umubabaro wanjye uwuhinduyemo umunezero, wowe ubwawe washimishijwe no kumvana ikuzimu, ibyaha byanjye byose wabijugunye kure yawe.
Explore Ezayi 38:17
4
Ezayi 38:1
Muri icyo gihe Hezekiya ararwara yenda gupfa. Umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi ajya kumusura aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Itegure urage abo mu rugo rwawe, kuko utazakira iyi ndwara.’”
Explore Ezayi 38:1