Mwuka w'Uhoraho azahorana n'uwo mwami,
ni Mwuka utanga ubwenge n'ubushishozi,
ni Mwuka utanga inama n'ubutwari,
ni Mwuka utuma bamenya Uhoraho bakamwubaha.
Mwuka azatoza uwo mwami kubaha Uhoraho,
uwo mwami ntazaca urubanza ashingiye ku gihagararo,
ntazaruca ashingiye ku mabwire.