1
Ezayi 1:18
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Uhoraho aravuze ati: “Nimuze, nimuze twumvikane. Ibicumuro byanyu bitukura nk'indubaruba, nyamara muzera nk'inyange. Naho byaba bitukura cyane muzera de.
Compare
Explore Ezayi 1:18
2
Ezayi 1:19
Nimunyumvira, igihugu cyanyu kizarumbuka muhāge.
Explore Ezayi 1:19
3
Ezayi 1:17
Nimwige gukora ibyiza muharanire ubutabera, nimurenganure urengana, nimurenganure impfubyi n'umupfakazi.
Explore Ezayi 1:17
4
Ezayi 1:20
Nyamara nimwinangira mugakomeza kwigomeka, muzicishwa inkota.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Explore Ezayi 1:20
5
Ezayi 1:16
Nimwiyuhagire mwisukure, nimumvane imbere ibikorwa byanyu bibi, nimureke gukora nabi.
Explore Ezayi 1:16
6
Ezayi 1:15
Iyo murambuye amaboko musenga mbima amaso, amasengesho yanyu y'urudaca sinyumva, sinyumva kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso.
Explore Ezayi 1:15
7
Ezayi 1:13
Nimurekere aho gukomeza kunzanira amaturo atagira umumaro, imibavu munyosereza intera ishozi. Sinkihanganira iminsi mikuru yo mu mboneko z'ukwezi n'amasabato, sinkihanganira amateraniro yanyu yo gusenga.
Explore Ezayi 1:13
8
Ezayi 1:3
Inka imenya nyirayo, indogobe na yo imenya uyigaburira. Nyamara Abisiraheli nta cyo bashaka kumenya, abantu banjye nta cyo bumva.”
Explore Ezayi 1:3
9
Ezayi 1:14
Nanga iminsi mikuru yanyu y'imboneko z'ukwezi, nanga n'ibindi birori byanyu, iyo mihango imbereye umutwaro ndayirambiwe.
Explore Ezayi 1:14