1
Ukuvanwa mu Misri 6:6
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
None genda umbwirire Abisiraheli uti: ‘Ndi Uhoraho. Nzabakura mu mirimo y'agahato mukoreshwa n'Abanyamisiri. Nzabacunguza ububasha bukomeye kandi mpane ababakandamije.
Compare
Explore Ukuvanwa mu Misri 6:6
2
Ukuvanwa mu Misri 6:7
Nzabagira ubwoko bwanjye maze mbabere Imana. Muzamenya ko ndi Uhoraho Imana yanyu, igihe nzaba mbakuye mu mirimo y'agahato Abanyamisiri babakoresha.
Explore Ukuvanwa mu Misri 6:7
3
Ukuvanwa mu Misri 6:8-9
Nzabajyana mu gihugu narahiye kuzaha Aburahamu na Izaki na Yakobo, nkibahe ho gakondo. Ni jye Uhoraho ubivuze!’ ” Nuko Musa abibwira Abisiraheli, ariko ntibabyemera kubera ko imirimo y'agahato yari yaratumye biheba.
Explore Ukuvanwa mu Misri 6:8-9
4
Ukuvanwa mu Misri 6:1
Uhoraho asubiza Musa ati: “Ugiye kwirebera icyo nzakorera uwo mwami wa Misiri. Nzamuhata areke Abisiraheli bagende, ndetse muhate abirukane bamuvire mu gihugu!”
Explore Ukuvanwa mu Misri 6:1