Aca imbere ya Musa aravuga ati: “Ndi Uhoraho, Uhoraho Imana igira impuhwe n'imbabazi, ntinda kurakara kandi nuje urukundo n'umurava. Ngaragariza abantu urukundo rwanjye imyaka itabarika, nkabababarira ibicumuro n'ubugome n'ibyaha. Icyakora simbura guhana abagome n'abana babo, n'abuzukuru babo n'abuzukuruza babo.”