Iyo Musa yazamuraga ukuboko Abisiraheli baratsindaga, yakumanura Abamaleki bagatsinda. Amaboko ya Musa amaze kuruha, Aroni na Huri bamuzanira ibuye aryicaraho, bashyigikira amaboko ye umwe ahagaze iburyo undi ibumoso. Bityo akomeza kuzamura amaboko ye, kugeza ubwo izuba rirenga.