Ku manywa Uhoraho yabagendaga imbere ari mu nkingi y'igicu kugira ngo abayobore, nijoro akabagenda imbere ari mu nkingi y'umuriro kugira ngo abamurikire. Bityo bagashobora kugenda ku manywa na nijoro. Ku manywa inkingi y'igicu ntiyabavaga imbere, na nijoro inkingi y'umuriro ntiyabavaga imbere.