1
Daniyeli 7:14
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Ahabwa ubutegetsi n'ikuzo n'ubwami kandi abantu b'amoko yose n'ab'amahanga yose n'abavuga indimi izo ari zo zose baramuyoboka. Ubutegetsi bwe ni ubutegetsi bw'iteka butazashira, kandi ingoma ye ntizahangūka.
Compare
Explore Daniyeli 7:14
2
Daniyeli 7:13
Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona usa n'umwana w'umuntu aje ku bicu byo ku ijuru. Mbona agana aho Uwabayeho ibihe byose yari ari, baramumushyikiriza.
Explore Daniyeli 7:13
3
Daniyeli 7:27
Naho ubwami n'ubutegetsi n'icyubahiro cy'ubwami bwose bwo ku isi bizahabwa imbaga y'intore z'Isumbabyose. Ubwami bwayo buzahoraho iteka, abategetsi bose bazajya bayumvira kandi banayikorere.”
Explore Daniyeli 7:27
4
Daniyeli 7:18
Ariko amaherezo intore z'Isumbabyose zizagabirwa ubwo bwami kandi zizabuhorana iteka ryose.”
Explore Daniyeli 7:18