1
2 Abami 4:2
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Elisha aramubaza ati: “Urumva nagukorera iki? Mbwira niba hari icyo waba utunze iwawe.” Na we aramusubiza ati: “Nyakubahwa, nta cyo mfite uretse utuvuta duke turi mu rwabya.”
Compare
Explore 2 Abami 4:2
2
2 Abami 4:1
Igihe kimwe umugore w'umwe mu itsinda ry'abahanuzi, yabwiye Elisha aranguruye ati: “Nyakubahwa, uzi ko umugabo wanjye yubahaga Imana none yarapfuye. None dore uwamwishyuzaga yaje gufata abahungu banjye bombi kugira ngo bamubere inkoreragahato.”
Explore 2 Abami 4:1
3
2 Abami 4:3
Elisha aramubwira ati: “Jya mu baturanyi bawe maze utire inzabya zirimo ubusa, utire izo ushoboye kubona zose.
Explore 2 Abami 4:3
4
2 Abami 4:4
Winjire mu nzu n'abahungu bawe ukinge urugi, usuke muri buri rwabya amavuta urwuzuye urutereke ku ruhande.”
Explore 2 Abami 4:4
5
2 Abami 4:6
Inzabya zimaze kuzura abwira umwe mu bahungu be ati: “Nzanira urundi rwabya.” Aramusubiza ati: “Nta rwabya rusigaye.” Amavuta aherako arakama.
Explore 2 Abami 4:6
6
2 Abami 4:7
Umugore ni ko gusanga Elisha umuntu w'Imana, amutekerereza uko byagenze. Elisha aramubwira ati: “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure umwenda urimo, amafaranga asigaye agutunge n'abana bawe.”
Explore 2 Abami 4:7
7
2 Abami 4:5
Nuko umugore amusezeraho, asubira iwe n'abahungu be. Abahungu be bamuhereza inzabya azisukamo amavuta.
Explore 2 Abami 4:5
8
2 Abami 4:34
Yubarara ku mwana ashyira umunwa ku munwa, amaso ku maso, ibiganza ku biganza, bityo umurambo w'umwana ugarura ubushyuhe.
Explore 2 Abami 4:34