1
2 Abami 2:9
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Bamaze kwambuka Eliya abaza Elisha ati: “Ni iki ushaka ko ngukorera mbere y'uko Uhoraho antwara?” Elisha aramusubiza ati: “Ndagusaba ko undaga incuro ebyiri z'umwuka w'ubuhanuzi ukurimo.”
Compare
Explore 2 Abami 2:9
2
2 Abami 2:11
Bakigenda baganira, igare ry'umuriro rikururwa n'amafarasi y'umuriro riraza rirabatandukanya, Eliya azamurwa muri serwakira mu ijuru.
Explore 2 Abami 2:11
3
2 Abami 2:10
Eliya ni ko kumusubiza ati: “Unsabye ikintu kiruhije cyane. Icyakora nubasha kumbona igihe Uhoraho aribube akuntwaye birakubera uko unsabye, nyamara nutabibasha nta cyo uri buhabwe.”
Explore 2 Abami 2:10
4
2 Abami 2:14
Hanyuma afata uwo mwitero Eliya yasize awukubita ku mazi avuga ati: “Uhoraho Imana ya Eliya ari hehe?” Amaze kuyakubitaho yigabanyamo kabiri amwe ajya hepfo andi haruguru, maze Elisha arambuka.
Explore 2 Abami 2:14
5
2 Abami 2:12
Elisha ngo abone ibibaye avuga cyane ati: “Mubyeyi, mubyeyi wanjye! Mbega ukuntu wari uhwanye n'amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi byose bya Isiraheli!” Nuko Elisha ntiyongera kumuca iryera. Aherako ashishimura imyambaro ye ayigabanyamo kabiri.
Explore 2 Abami 2:12
6
2 Abami 2:8
Nuko Eliya avanamo umwitero we, arawuzinga awukubita ku mazi ya Yorodani. Amazi yigabanyamo kabiri amwe ajya hepfo andi haruguru, bombi bahambuka n'amaguru humutse.
Explore 2 Abami 2:8
7
2 Abami 2:1
Igihe Uhoraho yari agiye gutwara Eliya muri serwakira kugira ngo amuzamure mu ijuru, dore uko byagenze: Eliya na Elisha bavuye i Gilugali barajyana.
Explore 2 Abami 2:1