1
1 Petero 4:8
Bibiliya Ijambo ry'imana
Mbere ya byose mukundane urukundo rudatezuka, kuko urukundo rwibagirwa ibyaha byinshi.
Compare
Explore 1 Petero 4:8
2
1 Petero 4:10
Umuntu wese uko Imana yamuhaye impano ajye ayikoresha yunganira abandi, kugira ngo abe umunyabintu ukoresha neza impano izo ari zo zose Imana yamugabiye.
Explore 1 Petero 4:10
3
1 Petero 4:11
Nihagira uterura kuvuga, navuge ibyo ahawe n'Imana gusa. Nihagira ukorera abandi, abikorane imbaraga ahabwa n'Imana. Ni bwo Imana izahabwa ikuzo byimazeyo kubera Yezu Kristo. Nahorane icyubahiro n'ubutware iteka ryose. Amina.
Explore 1 Petero 4:11
4
1 Petero 4:16
Nyamara nahōrwa ko ari umukristo ntibikamutere isoni, ahubwo asingize Imana kubera ko ahōwe iryo zina.
Explore 1 Petero 4:16
5
1 Petero 4:7
Iherezo ry'ibintu byose riregereje. Kubera iyo mpamvu mujye mushyira mu gaciro, kandi mwirinde gutegekwa n'inda kugira ngo mubone uko musenga.
Explore 1 Petero 4:7
6
1 Petero 4:12-13
Ncuti nkunda, ntimugatangazwe n'uruganda rukaze rw'ibigeragezo mugomba gucamo ngo mumere nk'abagezweho n'ikintu kidasanzwe. Ahubwo mwishimire gufatanya na Kristo imibabaro, kugira ngo igihe ikuzo rye rizahishurwa muzahimbarwe muvuze n'impundu.
Explore 1 Petero 4:12-13
7
1 Petero 4:9
Mujye mwakira abashyitsi mutinuba.
Explore 1 Petero 4:9
8
1 Petero 4:19
Kubera ibyo abababazwa bahōrwa gukora ibyo Imana ishaka, nibiyegurire Umuremyi wabo w'indahemuka bagumye bakore ibyiza.
Explore 1 Petero 4:19
9
1 Petero 4:1-2
Ubwo Kristo yababajwe mu mubiri, namwe mugire ayo matwara ye muyitwaze nk'intwaro. Umaze kubabazwa mu mubiri aba atandukanye n'ibyaha. Bityo igihe mushigaje kubaho mureke gukurikiza ibyo abantu bararikira, ahubwo mujye mukurikiza ibyo Imana ishaka.
Explore 1 Petero 4:1-2
10
1 Petero 4:14
Murahirwa niba babatuka babahōra Kristo, kuko biba byerekana ko Mwuka nyir'ikuzo ari we Mwuka w'Imana, aguma kuri mwe.
Explore 1 Petero 4:14
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos