1
Ibyahisuwe 20:15
Bibiliya Yera
BYSB
Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy'ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.
Compare
Explore Ibyahisuwe 20:15
2
Ibyahisuwe 20:12
Mbona abapfuye, abakomeye n'aboroheje bahagaze imbere y'iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n'ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy'ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z'ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.
Explore Ibyahisuwe 20:12
3
Ibyahisuwe 20:13-14
Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n'Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze. Urupfu n'Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri.
Explore Ibyahisuwe 20:13-14
4
Ibyahisuwe 20:11
Mbona intebe y'ubwami nini yera mbona n'Iyicayeho, isi n'ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka.
Explore Ibyahisuwe 20:11
5
Ibyahisuwe 20:7-8
Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe. Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye z'isi, Gogi na Magogi kugira ngo ayakoranirize intambara, umubare wabo ni nk'umusenyi wo ku nyanja.
Explore Ibyahisuwe 20:7-8