1
Zaburi 1:1-2
Bibiliya Yera
BYSB
Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y'ababi, Ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha, Ntiyicarane n'abakobanyi. Ahubwo amategeko y'Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.
Compare
Explore Zaburi 1:1-2
2
Zaburi 1:3
Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.
Explore Zaburi 1:3
3
Zaburi 1:6
Kuko Uwiteka azi inzira y'abakiranutsi, Ariko inzira y'ababi izarimbuka.
Explore Zaburi 1:6