Mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye,
Ugakomeza amategeko yanjye,
Bituma utegera ubwenge amatwi,
Umutima wawe ukawuhugurira kujijuka,
Niba uririra ubwenge bwo guhitamo,
Kandi ijwi ryawe ukarangurura urihamagaza kujijuka,
Ukabushaka nk'ifeza,
Ubugenzura nk'ugenzura ubutunzi buhishwe,
Ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka icyo ari cyo,
Ukabona kumenya Imana.