1
Kubara 22:28
Bibiliya Yera
BYSB
Uwiteka abumbura akanwa k'iyo ndogobe ibaza Balāmu iti “Umpoye ki, kunkubita aka gatatu?”
Compare
Explore Kubara 22:28
2
Kubara 22:31
Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya Balāmu, abona marayika w'Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubita hasi yubamye.
Explore Kubara 22:31
3
Kubara 22:32
Marayika w'Uwiteka aramubaza ati “Ukubitiye iki indogobe yawe aka gatatu? Dore nzanywe no kugutangira, kuko mbonye uca mu nzira ijyana kurimbuka.
Explore Kubara 22:32
4
Kubara 22:30
Indogobe ibaza Balāmu iti “Sindi indogobe yawe ijya iguheka iteka, nkageza kuri uyu munsi? Hari ubundi nigeze kukugirira ntyo?” Arahakana ati “Oya.”
Explore Kubara 22:30
5
Kubara 22:29
Balāmu arayisubiza ati “Nguhoye kunsuzugura. Kutagira inkota mu ntoki! Mba nakwishe.”
Explore Kubara 22:29
6
Kubara 22:27
Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka, iryama igihetse Balāmu. Uburakari bwa Balāmu burakongezwa, ayikubita inkoni ye.
Explore Kubara 22:27