1
Kubara 13:30
Bibiliya Yera
BYSB
Kalebu ahoreza abantu imbere ya Mose, ati “Tuzamuke nonaha tuhahindūre, kuko tubasha rwose kuhatsinda.”
Compare
Explore Kubara 13:30
2
Kubara 13:33
Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abānaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk'inzige, na bo bakabona tumeze nka zo.”
Explore Kubara 13:33
3
Kubara 13:31
Maze abantu bari bajyanye na we baravuga bati “Ntitwabasha kuzamuka ngo turwanye abo bantu, kuko baturusha amaboko.”
Explore Kubara 13:31
4
Kubara 13:32
Babarira Abisirayeli inkuru y'incamugongo y'igihugu batase, bati “Igihugu twanyuzemo tugitata ni igihugu cy'umwiryane, kandi abantu twakibonyemo bose ni barebare.
Explore Kubara 13:32
5
Kubara 13:27
Batekerereza Mose bati “Twageze mu gihugu wadutumyemo, ni ukuri koko ni icy'amata n'ubuki, ngizi imbuto zacyo.
Explore Kubara 13:27
6
Kubara 13:28
Ariko abantu bagituyemo ni abanyamaboko, kandi imidugudu yabo igoteshejwe inkike z'amabuye, kandi ni minini cyane, kandi twabonyeyo Abānaki.
Explore Kubara 13:28
7
Kubara 13:29
Abamaleki batuye mu gihugu cy'i Negebu, Abaheti n'Abayebusi n'Abamori batuye mu misozi, Abanyakanāni batuye ku Nyanja no mu bibaya bya Yorodani.”
Explore Kubara 13:29
8
Kubara 13:26
Basohoye basanga Mose na Aroni n'iteraniro ry'Abisirayeli ryose i Kadeshi mu butayu bwa Parani, bababwirana n'iteraniro ryose ibyo babonye, babereka za mbuto z'igihugu.
Explore Kubara 13:26