Maze Yobu aherako arahaguruka ashishimura umwitero we, arimoza yikubita hasi arasenga ati “Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y'isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry'Uwiteka rishimwe.”
Muri ibyo byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana.