Nuko bamaze kurya Yesu abaza Simoni Petero ati “Simoni mwene Yona, urusha aba kunkunda?”
Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.”
Aramubwira ati “Ragira abana b'intama banjye.” Yongera kumubaza ubwa kabiri ati “Simoni mwene Yona, urankunda?”
Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.”
Aramubwira ati “Ragira intama zanjye.” Amubaza ubwa gatatu ati “Simoni mwene Yona, urankunda?”
Petero ababazwa n'uko amubajije ubwa gatatu ati “Urankunda?” Nuko aramusubiza ati “Mwami, umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.”
Yesu aramubwira ati “Ragira intama zanjye.