1
Yeremiya 8:22
Bibiliya Yera
BYSB
Mbese i Galeyadi nta muti womora uhaba? Kuki uruguma rw'ubwoko bwanjye rutakize?
Compare
Explore Yeremiya 8:22
2
Yeremiya 8:4
“Maze kandi uzababwire uti ‘Uwiteka arabaza atya ati: Mbese abantu bagwa ubutazabyuka? Umuntu yayoba inzira ubutazayigarukamo?
Explore Yeremiya 8:4
3
Yeremiya 8:7
Ni ukuri igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo, n'intungura n'intashya n'umusambi byitondera ibihe byabo byo kwimuka, ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y'Uwiteka.
Explore Yeremiya 8:7
4
Yeremiya 8:6
Nabateze amatwi numva batavuga ibikwiriye, nta n'umwe wihannye ibyaha bye ngo avuge ati ‘Mbese ariko nakoze iki?’ Umuntu wese aromboreza mu nzira ye nk'uko ifarashi ivuduka ijya mu ntambara.
Explore Yeremiya 8:6
5
Yeremiya 8:9
Abanyabwenge baramwaye barashobewe kandi barafashwe, dore banze ijambo ry'Uwiteka. Ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?
Explore Yeremiya 8:9