Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuye ku Uwiteka Imana yawe, wayobereje inzira zawe ku mana z'abanyamahanga munsi y'igiti cyose gitoshye, kandi ntiwumviye ijwi ryanjye. Ni ko Uwiteka avuga.
“Nimugaruke bana basubiye inyuma mwe. Ni ko Uwiteka avuga. Kuko mbabereye umugabo kandi nzabakuramo umwe mu mudugudu, na babiri mu muryango mbajyane i Siyoni.