Kuko iyo mvuze hose mba ntaka gusa, nkarangurura mvuga iby'urugomo n'ibyo kurimbuka, kuko ijambo ry'Uwiteka rimbayeho igitutsi no gushinyagurirwa bukarinda bwira. Kandi iyo mvuze nti “Sinzamuvuga, haba no guterurira mu izina rye”, mu mutima wanjye hamera nk'aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo nyabike.