1
Abacamanza 16:20
Bibiliya Yera
BYSB
Maze aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka yibwira ko yisohokera nk'ubundi akikunkumura, ariko yari atazi ko Uwiteka yamuretse.
Compare
Explore Abacamanza 16:20
2
Abacamanza 16:28
Nuko Samusoni atakambira Uwiteka aravuga ati “Uwiteka Mana, ndakwinginze nyibuka. Ndakwinginze mpa imbaraga aka kanya gusa Mana, kugira ngo mporere amaso yanjye yombi Abafilisitiya.”
Explore Abacamanza 16:28
3
Abacamanza 16:17
nuko amubwira ibyari mu mutima we byose, aramubwira ati “Nta cyuma cyogosha cyigeze kunyura ku mutwe, kuko nabaye Umunaziri w'Imana uhereye nkiva mu nda ya mama. Nakogoshwa, imbaraga zanjye zanshiramo, ngacogora nkamera nk'abandi.”
Explore Abacamanza 16:17
4
Abacamanza 16:16
Ariko kuko yamushimikiriye iyo minsi yose akamubaza amuhata, amurembeje nk'uwenda gupfa
Explore Abacamanza 16:16
5
Abacamanza 16:30
Samusoni aravuga ati “Mpfane n'Abafilisitiya!” Aritugatuga n'imbaraga ze zose arazishikuza, inzu iridukira abo batware n'abantu bari barimo bose. Nuko abo Samusoni yiciye mu ipfa rye bari benshi, barutaga abo yishe mu minsi yose yo kubaho kwe.
Explore Abacamanza 16:30