1
Yesaya 9:6
Bibiliya Yera
BYSB
Gutegeka kwe n'amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n'ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we.
Compare
Explore Yesaya 9:6
2
Yesaya 9:2
Wagwije ishyanga, wabongereye ibyishimo bishimira imbere yawe ibyishimo nk'ibyo mu isarura, nk'iby'abantu bishima bagabanya iminyago.
Explore Yesaya 9:2
3
Yesaya 9:7
Uwiteka yatumye ubutumwa kuri Yakobo, bugera kuri Isirayeli.
Explore Yesaya 9:7
4
Yesaya 9:5
Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w'umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w'amahoro.
Explore Yesaya 9:5
5
Yesaya 9:1
Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy'igicucu cy'urupfu baviriwe n'umucyo.
Explore Yesaya 9:1
6
Yesaya 9:3
Kuko umutwaro bamuhekeshaga n'ingegene bamukubitaga mu bitugu n'inkoni y'uwamutwazaga igitugu, wabivunnye nko kuri wa munsi w'Abamidiyani.
Explore Yesaya 9:3
7
Yesaya 9:4
Ibyuma abafite intwaro bari bifurebye mu ntambara byose n'imyenda igaraguwe mu maraso, bizaba ibyo gutwikwa bibe nk'inkwi zo mu muriro.
Explore Yesaya 9:4