1
Yesaya 62:4
Bibiliya Yera
BYSB
Ntuzongera kwitwa Intabwa, n'igihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare, ahubwo uzitwa Inkundwakazi n'igihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe, kuko Uwiteka akwishimiye kandi igihugu cyawe kizashyingirwa.
Compare
Explore Yesaya 62:4
2
Yesaya 62:6-7
Yewe Yerusalemu, nshyize abarinzi ku nkike zawe, ntibazaceceka ku manywa na nijoro. Yemwe abibutsa Uwiteka, ntimugatuze. Kandi ntimukamuhwemere kugeza ubwo azakomeza i Yerusalemu, akahahindura ishimwe mu isi.
Explore Yesaya 62:6-7
3
Yesaya 62:3
Kandi uzaba ikamba ry'ubwiza riri mu ntoki z'Uwiteka, n'igisingo cy'ubwami kiri mu ntoki z'Imana yawe.
Explore Yesaya 62:3
4
Yesaya 62:5
Nk'uko umusore arongora umukobwa, ni ko abahungu bawe bazakurongora, kandi nk'uko umukwe anezererwa umugeni, ni ko Imana yawe izakunezererwa.
Explore Yesaya 62:5