1
Yesaya 60:1
Bibiliya Yera
BYSB
Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw'Uwiteka bukaba bukurasiye.
Compare
Explore Yesaya 60:1
2
Yesaya 60:3
Amahanga azagana umucyo wawe, n'abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana.
Explore Yesaya 60:3
3
Yesaya 60:2
Dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w'icuraburindi uzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho.
Explore Yesaya 60:2
4
Yesaya 60:22
Umuto azagwira abe mo igihumbi, uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa igihe cyabyo nigisohora.”
Explore Yesaya 60:22
5
Yesaya 60:19
“Ku manywa izuba si ryo rizakubera umucyo, kandi ukwezi si ko kuzakubera umwezi, ahubwo Uwiteka ni we uzakubera umucyo uhoraho, kandi Imana yawe ni yo izakubera icyubahiro.
Explore Yesaya 60:19
6
Yesaya 60:20
Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, kandi ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uwiteka ari we uzakubera umucyo uhoraho, n'iminsi yawe yo kuboroga izaba ishize.
Explore Yesaya 60:20
7
Yesaya 60:5
Ni ho uzareba ugacya, umutima wawe uzikanga hanyuma waguke, kuko ubwinshi bw'ibuturutse mu nyanja buzakwegurirwa, n'iby'ubutunzi bw'amahanga bizaza aho uri.
Explore Yesaya 60:5
8
Yesaya 60:4
Ubura amaso yawe uraranganye urebe, bose baraterana baza bagusanga baje aho uri, abahungu bawe bazaza baturuka kure n'abakobwa bawe bazaza bahagatiwe.
Explore Yesaya 60:4
9
Yesaya 60:21
Kandi abantu bawe bose bazaba abakiranutsi, bazaragwa igihugu kugeza iteka ryose, bazaba ishami nitereye, umurimo w'intoki zanjye umpesha icyubahiro.
Explore Yesaya 60:21
10
Yesaya 60:18
Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura aho ingabano zawe zigera hose, ahubwo inkike zawe uzazita Agakiza, n'amarembo yawe uzayita Ishimwe.
Explore Yesaya 60:18
11
Yesaya 60:11
Amarembo yawe azahora yuguruwe iteka, ntazugarirwa ku manywa na nijoro, kugira ngo abantu bakuzanire ubutunzi bw'amahanga n'abami bayo ari imfate.
Explore Yesaya 60:11
12
Yesaya 60:6
Amashyo y'ingamiya azakudendezaho, ingamiya nto z'i Midiyani n'iza Efa. Zose zizaza zituruka i Sheba, zizaba zihetse izahabu n'imibavu zerekana ishimwe ry'Uwiteka.
Explore Yesaya 60:6
13
Yesaya 60:10
“Abanyamahanga bazubaka inkike zawe, n'abami babo bazagukorera kuko narakaye nkagukubita, ariko none ngize imbabazi ndakubabarira.
Explore Yesaya 60:10
14
Yesaya 60:15
“Nubwo waretswe ukangwa ntihabe hari ukikunyuramo, nzakurutisha ahandi nguhe ubwiza buhoraho n'ibyishimo by'ibihe byinshi.
Explore Yesaya 60:15
15
Yesaya 60:16
Kandi uzonka n'amashereka y'amahanga, uzonka amabere y'abami. Nuko uzamenya yuko jyewe Uwiteka ndi Umukiza wawe n'Umucunguzi wawe, umunyambaraga wa Yakobo.
Explore Yesaya 60:16