1
Yesaya 6:8
Bibiliya Yera
BYSB
Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.”
Compare
Explore Yesaya 6:8
2
Yesaya 6:3
Umwe avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati “Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera. Isi yose yuzuye icyubahiro cye.”
Explore Yesaya 6:3
3
Yesaya 6:5
Maze ndavuga nti “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y'ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.”
Explore Yesaya 6:5
4
Yesaya 6:1
Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y'ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.
Explore Yesaya 6:1
5
Yesaya 6:7
arinkoza ku munwa arambwira ati “Dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.”
Explore Yesaya 6:7
6
Yesaya 6:2
Abaserafi bari bahagaze hejuru yayo, umuserafi wese afite amababa atandatu. Abiri yayatwikirizaga mu maso he, yandi abiri yayatwikirizaga ibirenge bye, ayandi abiri yarayagurukishaga.
Explore Yesaya 6:2
7
Yesaya 6:6
Maze umwe mu Baserafi araguruka, aza aho ndi afite ikara mu ntoki ryaka yakuje urugarama ku gicaniro
Explore Yesaya 6:6
8
Yesaya 6:9
Irambwira iti “Genda ubwire ubu bwoko uti ‘Kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya, kureba muzajye mureba, ariko mwe kubyitegereza.’ 28.26-27
Explore Yesaya 6:9
9
Yesaya 6:10
Ujye unangira imitima y'ubu bwoko, uhindure amatwi yabo ibihuri, upfuke amaso yabo kugira ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukira bagakira.”
Explore Yesaya 6:10